Nikozitambirwa

Saturday, March 25, 2006

Rwanda: ITEGEKO NGENGA N° 29/2004 RYO KU WA 03/12/2004 RYEREKEYE UBWENEGIHUGU NYARWANDA


Twebwe, KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika;

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YEMEJE, NONE NATWE DUHAMIJE, DUTANGAJE ITEGEKO RITEYE RITYA KANDI DUTEGETSE KO RYANDIKWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y'U RWANDA.

Inteko Ishinga Amategeko :

Umutwe w’Abadepite, mu nama yawo yo ku wa 21 Kamena 2004;

Umutwe wa Sena, mu nama yawo yo ku wa 5 Ukwakira 2004;

Ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 7, iya 62, iya 88, iya 90, iya 92, iya 93, iya 108, iya 118-7° n’iya 201;

Isubiye ku itegeko ryo ku wa 28 septembri 1963 ryerekeye ubwenegihugu bw’ubunyarwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu;

YEMEJE:

INTERURO YA MBERE : INGINGO RUSANGE

Ingingo ya mbere :

Umunyarwanda ni umuntu wese ufite ubwenegihugu nyarwanda hakurikijwe uko iri itegeko ngenga ribiteganya cyangwa uwabuhawe hakurikijwe amategeko yaribanjirije yerekeye ubwenegihugu nyarwanda.

Ingingo ya 2 :

Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe.

Ingingo ya 3 :

Muri iri tegeko ngenga, imyaka y’ubukure ni cumi n’umunani (18) yuzuye.

INTERURO YA II : UBWENEGIHUGU NYARWANDA BW’INKOMOKO

UMUTWE WA MBERE : UBWENEGIHUGU NYARWANDA BUTURUTSE KU
BUVUKE

Ingingo ya 4 :

Umwana wese ufite nibura umwe mu babyeyi be w’umunyarwanda, ni umunyarwanda.

Ingingo ya 5 :

Gukomoka ku mubyeyi bishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu, ni ibyemewe n’amategeko ariho mu Rwanda.

UMUTWE WA II : UBWENEGIHUGU NYARWANDA BUSHINGIYE KU KUVUKIRA MU RWANDA

Ingingo ya 6 :

Umwana wavukiye mu Rwanda ku babyeyi batazwi cyangwa badafite ubwenegihugu cyangwa udashobora guhabwa ubwenegihugu bw’umwe mu babyeyi be, ni umunyarwanda.

Bafatwa nk’abavukiye mu Rwanda, abana b’impinja batoraguwe ku butaka bw’u Rwanda, iyo nta kimenyetso kibivuguruza gihari.

Ingingo ya 7 :

Umunyamahanga wese wavukiye ku butaka bw’u Rwanda abyawe n’abanyamahanga batuye mu Rwanda ashobora, kuva afite imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko, guhabwa ubwenegihugu nyarwanda, mu gihe abisabye umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye, mu buryo buteganywa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Ingingo ya 8 :

Muri iri tegeko ngenga, ubutaka bw’u Rwanda ni ukuvuga ubusesure bw’ubutaka, inzuzi, ibiyaga n’ubw’ikirere biri mu mbibi za Repubulika y’u Rwanda.

Mu kugena ubutaka bw’u Rwanda, hitabwa ku mbibi z’u Rwanda nk’uko zigaragazwa n’inyandiko z’ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono.

INTERURO YA III : UBWENEGIHUGU NYARWANDA BUTANGWA

UMUTWE WA MBERE : UBWENEGIHUGU BUSHINGIYE KU ISHYINGIRWA

Ingingo ya 9 :

Umunyamahanga cyangwa umuntu udafite ubwenegihugu ushyingiranywe n’umunyarwanda ashobora guhabwa ubwenegihugu nyarwanda nyuma y’imyaka ibiri (2) uhereye ku munsi yasezeraniyeho, mu gihe abisabye umwanditsi w’irangamimerere, mu buryo buteganywa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze, kandi akaba yarakomeje kubana n’uwo bashyingiranywe kugeza ku munsi abigaragarijeho. Ishyingirwa ariko ntirishobora guhesha umuntu ubwenegihugu nyarwanda mu gihe ritanditswe mu biro by’irangamimerere by’ u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ishobora, mu gihe cy’umwaka uhereye igihe isaba ry’ubwenegihugu nyarwanda ryemerewe, kwanga ko umunyamahanga cyangwa umuntu udafite ubwenegihugu washyingiranywe n’umunyarwanda abona ubwenegihugu nyarwanda iyo isanga atabukwiye.

Iyo uwo munyamahanga yangiwe na Leta guhabwa ubwenegihugu nyarwanda, afatwa nk’aho atigeze abuhabwa. Icyakora, inyandiko yakoze hagati yo kubusaba no kubwangirwa na Leta ntizishobora guteshwa agaciro n’uko kuba yangiwe guhabwa ubwenegihugu nyarwanda.

Iseswa ry’ishyingirwa nyuma yo guhabwa ubwenegihugu nyarwanda ntirishobora kugira icyo ribangamiraho ubwenegihugu bwabonywe n’uwasezeranye nta buryarya akoresheje, n’ubw’abana babyaye.

Ingingo ya 10 :

Umunyamahanga cyangwa umuntu udafite ubwenegihugu ushyingiranywe n’umunyarwanda abona ubwenegihugu nyarwanda uhereye ku munsi umwanditsi w’irangamimerere amwandikiyeho, mu gitabo cyabugenewe, nk’umunyarwanda, hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 9 y’iri tegeko ngenga.

UMUTWE II : UBWENEGIHUGU NYARWANDA BUTURUTSE KU NKOMOKO
ISANZWE CYANGWA KU KUGIRWA UMWANA

Ingingo ya 11 :

Ahita aba Umunyarwanda, umwana ufite ubwenegihugu bw’ubunyamahanga cyangwa udafite ubwenegihugu, utarageza ku myaka y’ubukure cyangwa utarigeze ahabwa ubukure, iyo yemewe n’Umunyarwanda nk’umubyeyi we cyangwa agizwe umwana n’ umubyeyi utaramubyaye w’Umunyarwanda.

Ingingo ya 12 :

Ahita aba Umunyarwanda kimwe n’abamubyaye, iyo ubuvuke bwe bwemewe n’amategeko y’u Rwanda, umwana muto utarahawe ubukure iyo se cyangwa nyina ahawe ubwenegihugu nyarwanda.

Ingingo ya 13 :

Bitabangamiye uburenganzira bwa Leta bwo kubyanga, umuntu wese ukuze, ugizwe umwana cyangwa wemewe nk’umwana n’umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, aba Umunyarwanda iyo yujuje ibi bikurikira :

1º kugaragaza ubushake bwo kuba Umunyarwanda;
2º kuba aba mu Rwanda kuva nibura mu myaka itanu (5) ishize;
3º kugira imico myiza, kurangwa no gukunda Igihugu no kuba atarigeze akatirwa burundu, igihano cy’igifungo kingana n’imyaka itanu (5) cyangwa kiri hejuru kubera ko yakoze icyaha gisanzwe, akaba atarigeze ahanagurwaho ubwo busembwa.

Bifatwa nko kuba utuye mu Rwanda, igihe umuntu yari hanze kubera impamvu z’akazi k’Igihugu cyangwa yiga afite uruhushya rutaziguye cyangwa ruziguye rw’abategetsi b’u Rwanda.




UMUTWE WA III : UBWENEGIHUGU BW’ U RWANDA BUSHINGIYE KU
KUGIRWA UMUNYARWANDA

Ingingo ya 14 :

Ubwenegihugu bw’u Rwanda butangwa hakoreshejwe iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze kandi rigatangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Ingingo ya 15 :

Umuntu usaba guhabwa ubwenegihugu agomba kuba yujuje ibi bikurikira :

1º kuba afite nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko kandi igihe atanze ikibazo cye, akaba aba mu Rwanda kuva nibura mu myaka itanu (5) ishize, igihe yamaze ari hanze kubera impamvu z’akazi k’Igihugu cyangwa yiga afite uruhushya rutaziguye cyangwa ruziguye rw’abategetsi b’u Rwanda, na cyo kirabarwa mu gihe amaze mu Rwanda. Icyo gihe cy’ imyaka itanu (5) gishyirwa ku myaka ibiri (2) iyo uwaka
ubwenegihugu yakoreye u Rwanda imirimo idasanzwe;
2º kugira umuco wa gipfura no kuba atarakatiwe igihano cy’igifungo kiri hejuru y’ amezi atandatu (6) kitigeze gisubikwa cyangwa hatarabaye ihanagurabusembwa. Ibihano byatangiwe mu mahanga bishobora kutitabwaho;
3º kuba atarigeze afatirwa icyemezo cyo kwirukanwa mu Gihugu kitigeze gisubirwaho;
4º kutaba umutwaro ku Gihugu no ku bantu;
5º kuba azi ikinyarwanda. Icyakora, ibi bishobora kutitabwaho kubera inyungu z’Igihugu;
6º kugaragaza urupapuro yishyuriyeho mu isanduku ya Leta, amafaranga adasubizwa agenwa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Ingingo ya 16 :

Usaba ubwenegihungu yandikira Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze, akagenera kopi Umukuru w’Intara cyangwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bitewe n’aho usaba atuye. Ibaruwa ye iherekezwa n’impapuro zose za ngombwa zerekana imimerere y’usaba n’impamvu atanga kugira ngo isaba rye ryakirwe.

Umukuru w’Intara cyangwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ubonye kopi ya dosiye isaba ubwenegihugu yoherereza, adatinze, Umushinjacyaha w’Intara cyangwa uw’Umujyi wa Kigali dosiye irimo impapuro zavuzwe haruguru, uko abibona n’imyifatire y’usaba muri rusange.

Iyo Umushinjacyaha w’Intara cyangwa uw’Umujyi wa Kigali amaze kubona dosiye y’uwaka ubwenegihugu, ayikorera inyandiko ihinnye, atangaza mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kandi ikamanikwa ahabugenewe. Nyuma akora iperereza k’ukwemerwa kwa dosiye akanasaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano ibitekerezo kuri iyo dosiye. Mu mezi abiri (2) akurikira iyakirwa ry’idosiye, Umushinjacyaha w’Intara cyangwa uw’Umujyi wa Kigali yoherereza Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze dosiye yuzuye, irimo impapuro z’usaba n’inyandiko zikurikira :



1º raporo y’iperereza yerekeye ukwemerwa kwa dosiye y’usaba;
2º ibitekerezo by’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano;
3º icyo atekereza ku byerekeye ukwemererwa k’usaba n’igisubizo abona cyatangwa.

Minisitiri areba niba ibisabwa n’itegeko byuzuye. Iyo bituzuye, avuga ko isaba ritakiriwe akanabimenyesha uwasabye mu cyemezo kigaragaza impamvu isaba ritakiriwe. Iyo isaba ryemewe, Minisitiri, amaze gukora irindi perereza mu gihe asanze ari ngombwa, yemeza niba ubwenegihugu bwatangwa cyangwa butatangwa. Iyo abona ubwenegihugu butatangwa, afata icyemezo cyo kutabutanga akabimenyesha uwasabye. Iyo abona ubwenegihugu bwatangwa, ashyiraho iteka ritanga ubwenegihugu.

Iteka ritanga ubwenegihugu rigomba kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere cy’aho yifuza gutura, bisabwe n’ubuhawe kandi atanze amafaranga yabigenewe avugwa mu ngingo ya 18 y’iri tegeko ngenga. Agaciro karyo gahera ku munsi ryandikiweho.

Ingingo ya 17 :

Umuntu uhawe ubwenegihugu nyarwanda nk’uko biteganywa n’amategeko afite, uhereye igihe abuherewe, uburenganzira bwose bw’umunyarwanda keretse mu gihe amategeko yihariye abigena ukundi.

Ingingo ya 18 :

Buri gihe hatanzwe ubwenegihugu, ubuhawe abitangira amafaranga agenwa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

INTERURO YA IV : GUHAKANA UBWENEGIHUGU NYARWANDA

Ingingo ya 19 :

Abantu bakuru basanzwe bafite ubundi bwenegihugu cyangwa bashaka gufata ubwenegihugu bw’ ikindi gihugu bamburwa ubwenegihugu nyarwanda iyo bagaragaje ko batakibushaka.

Ingingo ya 20 :

Ukureka ubwenegihugu nyarwanda bigomba, kugira ngo bidata agaciro, kwandikishwa mu biro by’ irangamimerere by’aho usaba kureka ubwenegihugu atuye cyangwa aba iyo atuye mu Rwanda cyangwa k’uhagarariye u Rwanda mu mahanga k’ubikoze ari mu mahanga. Bigomba kandi gutangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, bisabwe n’umwanditsi w’irangamimerere ubyakiriye. Ukureka ubwenegihugu nyarwanda biherekezwa no gusubiza ibyangombwa biranga umuntu n’inyandiko z’inzira yahawe kubera ko ari umunyarwanda.

INTERURO YA V : IYAMBURWA RY’UBWENEGIHUGU NYARWANDA

Ingingo ya 21 :

Ashobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa, umuntu:


1° waciriwe urubanza n’inkiko z’u Rwanda kubera ubugambanyi cyangwa ikindi cyaha icyo ari cyo cyose gihungabanya umutekano wa Leta, mu gihugu imbere cyangwa mu mibanire n’amahanga;
2° waciriwe urubanza mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kubera ko yakoze icyaha
giteganyirizwa igihano kingana cyangwa kiri hejuru y’imyaka icumi (10) kikaba
cyaratumye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu (5) nibura;
3° wahawe cyangwa wasubiranye ubwenegihugu nyarwanda ku buryo buteganyijwe n’iri tegeko ngenga, ariko akoresheje amayeri, imvugo ibeshya, inyandiko irimo ikinyoma cyangwa igize icyo iyobamo, ruswa yo kugura umwe mu bagize uruhare mu mihango yubahirizwa cyangwa ubundi buriganya. Ukwamburwa gushobora gukorwa n’iyo nyir’urubwite yaba yari yujuje ibisabwa n’itegeko ariko agakoresha uburiganya.

Uretse ibiteganyijwe mu gace ka 3° k’igika cya mbere cy’iyi ngingo, ubwenegihugu ntibushobora kwamburwa iyo bishobora gutuma ubwatswe asigara nta bwenegihugu afite.

Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

Ingingo ya 22 :

Kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bikurikiranwa n’ubushinjacyaha mu gihe kitarenze imyaka icumi (10) habaye impamvu zishobora gutuma kubaho, mu rukiko rubifitiye ububasha rw’aho uregwa atuye cyangwa aba. Urubanza rugomba kuba rwaciwe mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ikirego gitanzwe.

Ubushinjacyaha n’uregwa bafite uburenganzira bwo kujurira nk’uko amategeko asanzwe abiteganya.

Igihe urubanza rwambura ubwenegihugu rwaciwe burundu, igice cyarwo cyerekeye ibyemezo gitangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kandi kikandikwa mu gitabo cy’irangamimerere cy’aho ubwambuwe yanditse.

Ingingo ya 23 :

Kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda ntibishobora kugira ingaruka ku bana b’ubwambuwe. Abo bana bafite uburenganzira bwo guhitamo kugumana ubwenegihugu nyarwanda hakurikijwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 7 y’iri tegeko ngenga.

INTERURO YA VI : UGUSUBIRANA UBWENEGIHUGU NYARWANDA

Ingingo ya 24 :

Ugusubirana ubwenegihugu bishobora gusabwa kandi bikemerwa n’ushinzwe irangamimerere w’aho ubisaba atuye cyangwa aba. Usaba gusubirana ubwenegihugu agomba kwerekana ikigaragaza ko yigeze kuba umunyarwanda.






Ingingo ya 25 :

Ntashobora gusubirana ubwenegihugu :

1º uwatswe ubwenegihugu nyarwanda hakurikijwe ingingo ya 21 y’iri tegeko ngenga,
keretse iyo yahanaguweho ubusembwa bw’ igihano cyari cyatumye yamburwa
ubwenegihugu;
2º usaba iyo ari umuntu ushobora kubangamira umutekano w’abandi, wafatiwe icyemezo
cyo kwirukanwa mu gihugu cyangwa wafatiwe ibyemezo byerekeye umutekano we.

Ingingo ya 26 :

Abanyarwanda cyangwa ababakomokaho bavukijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda hagati y’itariki ya mbere Ugushyingo 1959 n’iya 31 Ukuboza 1994 kubera guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga basubirana batagombye kubisaba ubwenegihugu iyo bagarutse gutura mu Rwanda.

Abantu bose bakomoka mu Rwanda n’ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye umwanditsi w’irangamimerere.

INTERURO YA VII : IBIMENYETSO BY’UBWENEGIHUGU

Ingingo ya 27 :

Ikimenyetso cy’ubwenegihugu bw’ubuvukarwanda ni inyandiko y’amavuko. Kuba umuntu yarahawe cyangwa yaratakaje ubwenegihugu nyarwanda bigaragazwa n’inyandiko y’icyabumuhesheje cyangwa iy’icyabumwambuye.

Ingingo ya 28 :

Umwanditsi w’irangamimerere ni we utanga ibyemezo by’ubwenegihugu iyo ababishaka babyatse.

Ingingo ya 29 :

Uwo ubwenegihugu bwe nyarwanda bushidikanywaho ni we ugomba gutanga ikimenyetso cyemeza ko abufite. Nyamara ushidikanya ku bwenegihugu nyarwanda bw’umuntu ufite indangamuntu y’ubunyarwanda, urwandiko rw’abajya mu mahanga cyangwa urwandiko rw’inzira rusimbura urw’abajya mu mahanga rw’u Rwanda cyangwa icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda, ni we ugomba kubitangira ibimenyetso.

Ingingo ya 30 :

Indangamuntu y’ubunyarwanda, urwandiko rw’abajya mu mahanga cyangwa urwandiko rw’inzira rusimbura urw’abajya mu mahanga n’icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bifatwaho ukuri iyo bihuye n’ibyanditse mu bitabo by’irangamimerere ku byerekeye ubwenegihugu bwanditsemo.

Ariko, hashobora gukoreshwa uburyo ubwo ari bwo bwose mu kugaragaza ko ibyo atari byo, igihe nta kwandikisha ubwenegihugu kwabaye cyangwa iyo butanditswe mu bitabo by’irangamimerere bya nyirabwo.

INTERURO YA VIII : IMANZA ZEREKEYE UBWENEGIHUGU

Ingingo ya 31 :

Imanza zerekeye ubwenegihugu, zaba ziburanwe ukwazo cyangwa zibyukijwe n’ubujurire bukorewe ibyemezo by’ubutegetsi, ziregerwa inkiko zibifitiye ububasha.

Ingingo zihinyuza umuburanyi zishingiye ku bwenegihugu cyangwa ku bunyamahanga ni ndemyagihugu; urukiko rugomba kuzisuzuma kabone n’iyo ababuranyi batabyibutsa.

Izo ngingo zishingiye ku bwenegihugu zigomba gusuzumwa mbere y’urubanza, bigatuma urukiko ruba ruretse guca urubanza rwerekeye ikiburanwa.

Ingingo ya 32 :

Imanza zerekeye ubwenegihugu ziregeshwa guhamagaza umuburanyi uregwa. Umuntu ushaka kwemeza ko afite cyangwa ko adafite ubwenegihugu bw’u Rwanda arega Ubushinjacyaha, ari bwo bwonyine kandi bufite ububasha bwo kuburana urwo rubanza, ariko bitabujije n’abandi bafite aho bahuriye n’urwo rubanza kugira uburenganzira bwo kugira icyo baruvugaho cyangwa kuruhamagarwamo.

Ingingo ya 33 :

Ubushinjacyaha ni bwo bwonyine bufite ububasha bwo gutanga ikirego cyo kugaragaza ko uregwa afite cyangwa adafite ubwenegihugu nyarwanda. Abandi bantu bafite aho bahuriye n’urwo rubanza bashobora kugira icyo babivugaho buririye ku kirego cy’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bubigira bubyibwirije cyangwa bubisabwe n’ubutegetsi bwa Leta cyangwa undi muntu waburanishije ingingo y’ubwenegihugu mu rukiko rwahagaritse ica ry’urubanza.

Ubushinjacyaha bugomba guhamagazwa n’iyo ikibazo cy’ubwenegihugu cyaba atari cyo shingiro kandi Urukiko rugomba kumva ibyo Ubushinjacyaha busaba.
Ubushinjacyaha bugomba gutanga ikirego iyo bubisabwe n’ubutegetsi bwa Leta cyangwa undi muntu waburanishije ingingo y’ubwenegihugu mu rukiko rwahagaritse guca urubanza hakurikijwe ibiteganyijwe mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo.

INTERURO YA IX : IKEMURWA RY’IBIBAZO BYATURUKA KU KUBA
UMUNTU AFITE UBWENEGIHUGU BURENZE BUMWE

Ingingo ya 34:

Ku bantu bafite ubwenegihugu burenze bumwe harimo n’ubw’u Rwanda, ubwenegihugu nyarwanda ni bwo bwonyine bwitabwaho iyo hari amategeko y’u Rwanda agomba kubahirizwa.


Ingingo ya 35 :

Iyo hari ikibazo cyo kumenya ubwenegihugu bugomba kwitabwaho ku muntu ufite ubwenegihugu bw’ubunyamahanga burenze bumwe, ubwenegihugu bw’igihugu ufite ubwenegihugu bwinshi atuyemo ni bwo bwitabwaho, haba hadahari, hakitabwa ku bwenegihugu bw’igihugu afitemo ibimuhuza na cyo bya hafi.

INTERUROYA X : INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA

Ingingo ya 36 :

Umwana wavutse mbere y’itariki ya mbere Ukuboza 2001 ku babyeyi, umwe w’umunyarwandakazi n’undi ufite ubwenegihugu bw’ubunyamahanga , abona ubwenegihugu bw’ubunyarwanda iyo umubyeyi we, umwishingizi we cyangwa we bwite igihe agejeje ku myaka y’ubukure, abisabye umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye cyangwa aba, mu buryo bugenwa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Umwana wavutse ku itariki ya 1 Ukuboza 2001 cyangwa nyuma yayo ku babyeyi, umwe w’umunyarwandakazi n’undi ufite ubwenegihugu bw’ubunyamahanga, ni umunyarwanda kuva avutse.

Ingingo ya 37 :

Umunyamahanga wasezeranye byemewe n’amategeko n’umunyarwandakazi mbere y’uko iri tegeko ngenga ritangira gukurikizwa abona ubwenegihugu nyarwanda iyo abisabye umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye cyangwa aba, mu buryo bugenwa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Ingingo ya 38 :

Buri munyarwanda ufite ubwenegihugu burenze bumwe, ategetswe kubimenyekanisha mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihe ari mu Rwanda, cyangwa ku bahagarariye u Rwanda mu mahanga, mu gihe atari mu Rwanda, bitarenze amezi atatu (3) iri tegeko ngenga ritangiye gukurikizwa k’ubufite kuri iyo tariki, bitarenze kandi amezi atatu (3) uhereye igihe aboneye ubundi bwenegihugu, mu gihe abubonye nyuma y’iyo tariki.

Ingingo ya 39 :

Itegeko ryo ku wa 28 septembri 1963 ryerekeye ubwenegihugu bw’ubunyarwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu n’ingingo zose z’amategeko abanziriza iri tegeko ngenga kandi zinyuranye na ryo, bivanyweho.









Ingingo ya 40 :

Iri tegeko ngenga ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’ u Rwanda.

Kigali , ku wa 03/12/2004

Perezida wa Repubulika
KAGAME Paul
(sé)

Minisitiri w’ Intebe
MAKUZA Bernard
(sé)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere
Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage
MUSONI Protais
(sé)

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
BAZIVAMO Christophe
(sé)

Minisitiri w’Ubutabera
MUKABAGWIZA Edda
(sé)

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

Minisitiri w’Ubutabera
MUKABAGWIZA Edda
(sé)
Umwaka wa 44 n° 1 Year 44 n° 1
01 Mutarama 2005 1st January 2005

44ème Année n° 1
1er janvier 2005

Igazeti ya Leta
ya Repubulika
y’u Rwanda
Official Gazette of the Republic
of Rwanda
Journal Officiel
de la République
du Rwanda

Ibirimo/Summary/Sommaire

A.Amategeko/Laws/Lois

N° 25/2004 ryo ku wa 19/11/2004
Itegeko rishyiraho kandi rigena imitunganyirize n’imikorere by’urwego rw’abaturage rushinzwe gufasha gucunga umutekana „Local Defence“............................................................
N° 27/2004 ryo ku wa 03/12/2004
Itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n° 25/2002 ryo ku wa 18/07/2002 rishyiraho igena ry’amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu.............................................................................
N° 28/2004 ryo ku wa 03/12/2004
Itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo idafite bene yo............................................................
N° 29/2004 ryo ku wa 03/12/2004
Itegeko Ngenga ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda.................................................................

N° 25/2004 of 19/11/2004
Law establishing and determining the organisation and functioning of the local service in charge of assisting in maintenance of security referred to as “Local Defence”…………………
N° 27/2004 of 03/12/2004
Law modifying and completing the law n° 25/2002 of 18/07/2002 fixing the import duty tariff on imported products……………………………………………………………………………
N° 28/2004 of 03/12/2004
Law relating to management of abandoned property……………………………………………
N° 29/2004 of 03/12/2004
Organic Law on Rwandan nationality code……………………………………………………..

N° 25/2004 du 19/11/2004
Loi portant création, organisation et fonctionnement du service local chargé d’assister la maintenance de la sécurité «Local Defence»…………………………………………………...
N° 27/2004 du 03/12/2004
Loi modifiant et complétant la loi n° 25/2002 du 18/07/2002 portant fixation du tarif douanier des droits d’entrée sur les produits importés…………………………………………………….
Annexe………………………………………………………………………………………….
N° 28/2004 du 03/12/2004
Loi relative à la gestion des biens abandonnés………………………………………………….
N° 29/2004 du 03/12/2004
Loi Organique portant code de la nationalité rwandaise………………………………………...

B. Amateka ya ba Minisitiri/Ministerial Orders/Arrêtés Ministériels

N° 022/17 ryo ku wa 23/07/2002
Iteka rya Minisitiri riha ubuzimagatozi umuryango “Inganzo y’Urubyiruko” kandi ryemera abavugizi bawo.............................................................................................................................

Amategeko/Statuts........................................................................................................................
N° 107/11 ryo ku wa 10/09/2004

Iteka rya Minisitiri riha ubuzimagatozi umuryango “Association Rwandaise des Statisticiens” (ARSTAT) kandi ryemera abavugizi bawo
..................................................................................

N° 022/17 of 23/07/2002
Ministerial Order granting legal entity to the association “Inganzo y’Urubyiruko” and agreeing its Legal Representatives……………………………………………………………

N° 022/17 du 23/07/2002
Arrêté Ministériel accordant la personnalité civile à l’Association “Inganzo y’Urubyiruko”et portant agrément de ses Représentants Légaux…………………………………………………
N° 107/11 du 10/09/2004
Arrêté Ministériel accordant la personnalité civile à l’Association Rwandaise des Statisticiens (ARSTAT) et portant agrément de ses Représentants Légaux………………………………….

0 Comments:

Post a Comment

<< Home